HEALTH

Menya Uko Wareba Niba Ufite Ikibazo Cy'umubyibuho Ukabije

Mu buzima ni byiza kumenya urugero rw'umubyibuho ufite bityo bigatuma umenya uko ukwiriye kwitwara mu buzima bwawe, cyane ko ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko umubyibuho ukabije ari imwe mu isooko y'indwara zitandukanye zihitana ubuzima bwa benshi umunsi ku munsi.

Umuntu bemeza ko afite ikibazo cy'umubyibuho udasanzwe iyo bafashe ibipimo bya BMI(Body Mass Index), uyu munsi tugiye kubereka uburyo ushobora kwifatira ibyo bipimo mu buryo bworoshye.

Body Mass Index ni iki?

Ni uburyo bukoreshwa hapimwa umubyibuho hifashishijwe ibiro n'uburebure bw'umuntu (umugabo cyangwa umugore)

Bikorwa gute?

Uko bikorwa ufata ibiro by'umuntu (Kg) ukagabanya uburebure bw'umuntu inshuro ebyiri (m2) icyo ubonye muri Kg/m2 nicyo bita Body Mass Index

Ni ryari bavuga ko umuntu afite umubyibuho udasanzwe?

Iyo Body Mass Index yawe iri munsi ya 18.5 uba ufite ibiro biri munsi y'ibyo wakabaye ufite(Underweight), iyo uri hagati ya 18.5-24.9 uba ufite ibiro biri mu gipimo cy'umuntu ufite ubuzima bwiza (Healthweight), iyo uri hagati ya 25-29.9 uba ufite ibiro biri hejuru y'ibikenewe k'umuntu ufite ubuzima bwiza (Overweight), iyo uri hejuru ya 30 uba ufite ikibazo cy'umubyibuho ukabije(Obesity) 


Urugero: Dufate umuntu ufite ibiro 70Kg afite uburebure bwa 1.80m.

                BMI= 70Kg/(1.80m)2 = 21.6Kg/m2  Bivuze ngo uyu muntu afite ibiro by'umuntu ufite ubuzima bwiza (Normalweight)

Iyo bigeze kubana guhera ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka makumyabiri (20) ntago hakoreshwa ubu buryo kuko bushobora kukubeshya bitewe nuko uwo mwana aba akiri mu kigero cyo gukura.

Kuri abo bana buri mwana agira igipimo cye cyo kureberaho umubyibuho we bitewe n'imyaka afite. Imbonerahamwe ziri hasi zirakwereka uburyo ushobora kureba ikigero cy'ibiro umwana afite.


Imbonerahamwe yifashishwa k'umwana w'umukobwa


Imbonerahamwe yifashishwa k'umwana w'umuhungu

Kuri iyi mbonerahamwe yifashishwa k'umwana w'umuhungu baduhaye urugero rw'umwana ufite imyaka 10, aho bigaragara ko mwibara ribanza hasi uyu mwana afite ikibazo cy'ibiro bicye, naho mwibara ry'icyatsi umwana afite ibiro bikwiriye, mu ibarary'umuhondo umwana aba atangiye kugira ibiro birenze ibikenewe naho mu ibara ritukura akaba afite ikibazo cy'umubyibuho ukabije.


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist