RELIGION

UMURYANGO MWIZA LIVE CONCERT SEASON 1

Kuri uyu wa 25/09/2022 korali Family of Singers ikorera umurirmo w'Imana muri EPR Paruwasi ya KIYOVU yabateguriye igitaramo cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.

Ni igitaramo gitangiye Believers Worship Team isusurutsa  abitabiriye igitaramo mu ndirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana.


Healing Worship team nayo yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zabo zikunzwe na benshi


Icyi kikaba ari igitaramo cyo gufata amashusho n'amajwi (Live Recording) by'indirimbo za Family of Singers muzagezwaho mu minsi iri imbere

Master of Ceremony (MC) ahamagaye Abaririmbyi ba Family of Singers ngo baze kuri Stage basusurutse abitabiriye icyi gitaramo cyo gufata amajwi n'amashusho by'indirimbo zabo.

Binjiye kuri stage mu mbyino inogeye ijisho


Family of Singers bari babucyereye


Indirimbo za Family of Singers zageze ku ndiba z'imitima y'Abitabiriye igitaramo.


Pastor MASABO Jean Sauveur yagejeje ijambo ry'Imana kubitabiriye icyi gitaramo mu ntego igira iti:"Umuryango mwiza" ni ijambo yifurije abari aho bose kugira umuryango mwiza urimo kandi uyobowe n'Imana.

Family of Singers Junior yasusurukije abitabiriye igitaramo


Family of Singers bashimiye umuryango umaze igihe ushinze urugo kurusha iyindi mubari bitabiriye igitaramo


Umuyobozi wa Family of Singers yahawe Impano y'ishimwe n'abaririmbyi ba FOS







Inkuru: HIMBAZA Yves
Photo: DUSENGIMANA Honore

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist