SOCIAL

GUKORA CYANE SI UKUBIRA IBYUYA


Abantu benshi bifuza kumenyakana, kuba ibyamamare, kugira icyubahiro, kuba abakire… Muri ibi byose ntacyo ushobora kujyeraho udakoze cyane kandi neza. Ambasaderi Polisi Denis, umwe mu bagize urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, avuga ko gutekereza no gukora cyane ari byo bituma umuntu azamuka, yemeza ko iyo ukoresha imbaraga, urangiza ubaye umunyembaraga. Iyo ushyize imbaraga ku murimo ukora, ubona urufunguzo rufungura ibitafungurikaga.

Umuhanzi Ange Umutoni we ahamya ko ikibazo umuntu afite, aba afite n’igisubizo cyacyo muri we. Gukora no gutekereza cyane, bituma ahantu abandi batabona, wowe uhakura igisubizo.  Ese abantu bakwivana mu bibazo by’ubukene bibaboshye gute? Ese urubyiruko rwakwizamura gute? Rwagera ku ndoto zarwo gute? Ese umuntu wifuza kumenyakana akabona inyungu yakora iki? Nibura gukora ukagera kunyungu bisaba igihe, bisaba kwitanga, gukora amasaha arenze, hari igihe bisaba gukora n’imyaka irenga n’icumi.

Gukabya inzozi bigerwaho biturutse mu gukora cyane ariko bitari kubira ibyuya, ahubwo mu gukora cyane ugomba kwongeraho ubwenge. Byanga bikunda gukorana ubwenge, umuntu atekereza akongeraho n’amaboko bitanga umusasuro. Kubona rero umusasuro ntabwo ari amahirwe gusa ni uruhererekane rw’imirimo itandukanye umuntu abayakoze hakaza kwiyongeraho amahirwe cyangwa umugisha. Uko uzatangira gukora kare icyari cyo cyose, ukongeraho gukoresha ubwenge bwawe, ni nako uzaba witegura ko ubonye amahirwe yo gukora ibikomeye wayabyaza umusaruro. Amahirwe rero ntabwo yizana nkuko Presida Paul Kagame yabivuze mu nama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka ‘Youth Connekt Africa Summit 2019, “Amahirwe ntabwo ajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange ngo akubaze niba uyakeneye, ahubwo abantu bakeneye kugenda bagakomanga ku muryango w’amahirwe yakingura ukayasuhuza nayo akakubwira ati urashaka iki, ukayabwira ngo ni wowe nshaka akomeza avuga ko niba udashyizemo izo mbaraga uzabura ayo mahirwe. Niba wicaye uzabona amahirwe akunyuzeho uvuge ngo ni wowe nashakaga. Genda uyashake, rimwe na rimwe uyarwanire, uyashake, ntutume agenda, nutume aguhitaho, wivuga ngo nakunyuraho arakubwira ko aje, ntabwo bibaho.” Amahirwe akurikira buri gihe gukora cyane ntabwo amahirwe ariyo abanza ngo az’imbere.

Umwanditsi Emile Zola yongeraho impano umuntu wese afite, avuga ko umuhanzi ntacyo ashobora kuba cyo adafite impano, ariko iyo mpano nawo ntacyo imara iyo udakoze cyane. Igihe cyose ukoze cyane aho waba uri hose imiryango (doors) y’amahirwe irakinguka ugashyigikirwa ndetse n’abatari incuti cyangwa abo mu muryango (family), ibyo udashoboye cyangwa byakunaniye bakabyuzuza cyangwa bakabirangiza. Umukinyi w’umupira w’amaguru Christiano Ronaldo nawe arabyemeza akavuga ko mu buzima bwe buri gihe akora cyane akaba ariyo mpamvu yageze kubyo yifuza. Lionel Messi  nawe avuga ko kuva afite imyaka 17 yakoze cyane kugira ngo agere ku ndoto ze. Indoto zawe ugomba kuzirwanira witanga kandi ukora cyane.

Abanyarwanda bakunze kuvuga ko ntaw’ubyuka kare ukena! Gukora cyane ntabwo ar’umuvumo cyangwa ibintu by’abacakara nkuko bamwe babyibwiraga kera, abakire benshi n’abandi bantu bakomeye babenyekanye cyane, ubushakashatsi bwerekana ko 90% yabo, ba byuka nibura amasaha atatu imbere y’uko saa kumi n’ebyiri z’igitondo zigera, bagakora bikabije kuko umunsi w’amasaha 24 ntubahaza kubera gukora cyane. Steve Jobs umuvumbuzi kabuhariwe wakoze bwambere iPad na iPhone, yakoraga kuva saa moya 7 :00 AM za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro 9 :00 PM. Ndetse kenshi ayo masaha  akayarenza.

Umuntu wese wifuza gutera imbere agomba gutangira igikorwa hakiri kare, iyo uzigamye amafaranga ubona inyungu yayo. Birazwi ko iy’utangiye igikorwa ntabwo ubon’ inyungu ako kanya cyangwa uwo mwanya. Uko wihutira gushyira amafaranga mu gikorwa cyunguka ni nako wihutira gusarura inyungu.       Gutangira gukora none, ntibivuga gushora imari y’amafaranga.                    Ahubwo ushobora no gutangira kujya ubyuka kare ugakora hakiri kare.              Icyo wakora icyaricyo cyose kikuzanira inyungu. 

Umunyarwanda Bonaventure Mujyanama munyandiko ze asobanura neza ko Abayahudi bakijijwe no gukora cyane. Ubukire bw’Abayahudi bwavuzweho byinshi. Ubuhangange bwabo buturuka kukudasuzugura umurimo cyangwa akazi. Byatangaje abantu ubwo abigisha bakomeye mu by’iyobokamana mu idini y’Abayahudi (Rabbi) bageraga muri Amerika mu binyenjana bishize bakajya badoda inkweto, abandi bagacuruza utuntu duto abantu bavuga ko dusuzuguritse kandi bakabikora batinuba. Abayahudi ntibasuzugura umurimo uwo ari wose ubyara inyungu kandi bakawukora neza.

Icya kabiri gikomeye bakora nuko amafaranga yose bakorera bakuraho ayo kwizigama. Abayahudi bagendera kuri ya mvugo y’Abashinwa “Bika unarye, niba bidashobotse byose bika gusa”; cyangwa ya mvugo igira iti: “Se w’amafaranga ni ugukora, nyina wayo akaba kubika”. Ibi bitandukanye na ya mvugo y’Abanyarwanda ngo “Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri”. Imigenzereze y’Abayahudi igaragaza neza ko kuzigama bidasaba kuba utunze cyangwa winjiza byinshi,

Bisobanurwa  rero ko umuntu uwariwe wese ntadakora cyane yongereho no gutekereza neza,  bigoye  kugira icyo ageraho. Nta kintu na kimwe gishobora gusimbura gukora cyane. José Ortega Gassett umuhanga mu mitekerereze y’abantu yemeza ko gukora cyane byumvikana cyane iyo mu mubiri hari ah’atangiye kubabara, iyo umuntu abona amahirwe atamwegera ab’agomba gusuzuma imbaraga akoresha n’imikorere ye ya buri munsi. Uko byamera kose umugisha wonyine ntiwakiza umuntu, agomba no gukora ndetse cyane. Abanyarwanda babivuze neza ko uyambariza ku ishyiga ikagusiga ivu.


Umwanditsi:  Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist