SOCIAL
MINALOC Yasabye Abayobozi B'inzego Z'ibanze Baherutse Gutorwa Kwirinda Kwegura No Kweguzwa
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa bazasenyera umugozi umwe bagamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, no kwirinda kwegura no kweguzwa bya hato na hato byaranze bamwe mu bababanjirije.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri ubwo abayobozi 120 barimo abo mu nzego z'ibanze, Intara n'Umujyi Wa Kigali basozaga inyigisho bari bamazemo amezi atatu bakarishya ubwenge mu ngeri zitandukanye harimo imiyoborere myiza, imikoranire y'inzego, gukorana n'itangazanakuru n'ibindi.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha by'umwihariko abayobozi bo mu nzego z'ibanze baherutse gutorwa kurushaho kuzuza inshingano batorewe.