SOCIAL

Perezida Kagame Yakiriye Inyandiko Zemerera Belén Calvo Uyarra Guhagararira EU Mu Rwanda


Abashyikirije perezida Paul Kagame impapuro, barimo Ozonnia Matthew OJIELO umuhuzabikorwa w'amashami y'umuryango w'abibumbye mu Rwanda. Uyu yavuze ko ibiganiro yagiranye n'umukuru w'igihugu byibanze ku kongera imikoranire y'u Rwanda n'umuryango w'abibumbye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu.

"Isezerano ryanjye kuri guverinoma no kubanyarwanda ni uko nzashyiraho imikorere y'umuryango w'abibumbye iciye bugufi kandi irangwa n'ubufatanye igendera kuri gahunda za leta y'u Rwanda n'abanyarwanda, kandi ishyigikira gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, kandi ntiwibagirwe ko nanjye ubwanjye ndi umunyafurika ndashaka ubwanjye kubona ngira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyane nk'iryo nahoze nkubwira, u Rwanda nirugera ku tsinzi bizaba urugero n' abandi kuri afrika bityo tubone umugabane wose ubigeraho rero ibyo nibyo nakwita ingengabihe yanjye muri iyi myaka itanu ngiye kumara muri iki gihugu."

Perezida wa Repubulika kandi yakiriye inyandiko za Belén CALVO UYARRA uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'uburayi mu Rwanda.

Nawe yashimangiye ko ashyize imbere kubaha ubufatanye butajegajega.

Undi washyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ni Signe Winding Albjerg wa Denmark, ufite icyicaro i Kampala muri uganda.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist