Latest News

NTA KARANDE N’INYATSI BIBAHO KU MUKRISTO: KARANDE N’INYATSI NI UKUTUMVIRA NO KWIMA IMANA IBYAYO

Karande ni iki? Karende ni umuvumo/imivumo ikurikirana umuntu iturutse ku babyeyi be, aho usanga iyo mivumo iba nk’uruherererkane. Urugero, hari imiryango usanga abakobwa bawukomokamo babyara mbere yo gushaka, indi miryango usanga irimo uruhererekane ry’abajura, abasinzi, abarozi, abicanyi. . .

AMAHAME 95 YA MARITINI LUTERI N’IVUKA RY’ABAPROTESTANI

Ku itariki ya 31 Ukwakira 1517, afite imyaka 34 y’amavuko, ni bwo Maritini Luteri (1483-1546), umupadiri wo mu muryango w’aba Ogustini, yamanitse amahame 95 (https://www.luther.de/en/95thesen.html) k’urugi rw’urusengero rw’I Wittenberg anenga imikorere itari myiza ya Kiliziya Gatolika y’i Roma. Wari umunsi usanzwe kuri Maritini Luteri, gusa yifuzaga ko ayo mahame asomwa n’abantu benshi kuko hari k’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.

ISENGESHO RYO GUSABA UBUSABANE BW’ABASHAKANYE

Data, ndagushimiye kuko amagambo yawe ari ubuzima n’ubugingo kuri jye. Ndagushimiye ku bw’ubuzima bw’umugabo wanjye (umugore wanjye). Ndagushimira Mwami kuko wangize umugisha kuri we na we ukamugira umugisha kuri jye. Mwami, nzi ko kuva mu ntangiriro waturemye ngo tube umwe. Ijambo ryawe rivuga ko umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, kandi bombi bazahinduka umubiri umwe.

GUSENGA UGAMIJE GUTAKAZA IMIRIMO YA KAMERE

Buri umwe muri twe yigeze kubona ubwato mu mazi byibuze inshuro imwe imbona nkubone cyangwa mu buryo bwa video cyangwa ifoto. Ibyo rwose ni ibisanzwe ko ubwato bujya mu mazi. Nyamara bikaba akaga gakomeye iyo amazi ariyo yagiye mubwato.

AMATEKA YA RUSI NA NAWOMI: Kuva Mu Gihugu Cy’I Mowabu Tujya Cyangwa Tugaruka I Betelehemu Mu Gihugu Cy’isezerano.

Nawomi yavuye mu gihugu cy’Iserano ajya mu gihugu cy’umuvumo (iyo dusomye Bibiliya itubwira ko abamowabu bari bamwe mu barwanyaga ubwoko bw’Imana) bituma ahaburira ibyo yarafite byose...

Sobanukirwa Impano Z’Umwuka Wera N’umumaro Wazo

Impano z’Umwuka Wera ni ubushobozi Umwuka Wera ashyira mu bizera bigatuma bakorera Umwami Mana uko bikwiriye. Abandi bakeka ko bazivukanye kandi ko Umwuka Wera azazikomeza ngo zibone gukora. Bibaye bityo Bibiliya ntiyashobora kutwigisha ko duheshwa izo mpano n’Umwuka Wera.

log.png