Data, ndagushimiye kuko amagambo yawe ari ubuzima n’ubugingo kuri jye. Ndagushimiye ku bw’ubuzima bw’umugabo wanjye (umugore wanjye). Ndagushimira Mwami kuko wangize umugisha kuri we na we ukamugira umugisha kuri jye. Mwami, nzi ko kuva mu ntangiriro waturemye ngo tube umwe. Ijambo ryawe rivuga ko umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, kandi bombi bazahinduka umubiri umwe.
Buri umwe muri twe yigeze kubona ubwato mu mazi byibuze inshuro imwe imbona nkubone cyangwa mu buryo bwa video cyangwa ifoto. Ibyo rwose ni ibisanzwe ko ubwato bujya mu mazi. Nyamara bikaba akaga gakomeye iyo amazi ariyo yagiye mubwato.
Nawomi yavuye mu gihugu cy’Iserano ajya mu gihugu cy’umuvumo (iyo dusomye Bibiliya itubwira ko abamowabu bari bamwe mu barwanyaga ubwoko bw’Imana) bituma ahaburira ibyo yarafite byose...
Impano z’Umwuka Wera ni ubushobozi Umwuka Wera ashyira mu bizera bigatuma bakorera Umwami Mana uko bikwiriye. Abandi bakeka ko bazivukanye kandi ko Umwuka Wera azazikomeza ngo zibone gukora. Bibaye bityo Bibiliya ntiyashobora kutwigisha ko duheshwa izo mpano n’Umwuka Wera.