We are facing unprecedented social, economic, and environmental challenges driven by the acceleration of globalization processes with a faster rate of technological developments.
Icy’ingenzi kuruta ibindi kiba mu gusaba imbabazi, ni ukumva umerewe neza mu mutwe no kumva amahoro y’imbere muri wowe, kuko kubaho ubana n’umutima ugucira urubanza kubera ikosa wakoze, ntabwo bitera guhangayika kw’imbere muri wowe gusa, ahubwo bishobora no kugutera uburwayi bw’umubiri
Kubabarira uwakubabaje ni ihurizo rikomeye ku bantu benshi.
Kubabarira uwakubabaje ntibiterwa n’uburemere bw’ikosa yakoze ahubwo biterwa n’ikigero cy’imyumvire uriho.
Nk’uko tubikesha umwanditsi Pierre Pradervant, mu gitabo cye cyitwa “kwiha impano yo kubabarira” ushobora gutangira uvuga ngo: “njye ndumva ukwiye kunsaba imbabazi, … ugakomeza umusobanurira ikosa yagukoreye, utibagiwe kumubwira icyo uri kumusaba gukora ngo arikosore cg se gusana ibyo yangije.
Mu nkuru zabanje twabonye ko kubabarira uwakubabaje, ari ukwiha impano ku giti cyawe, kuko ari wowe utanze imbabazi bigirira akamaro. Twabonye ko, iyo utanze imbabazi uba ufashije benshi bibaza niba bagomba kubabarira, iyo wihoreye ku wakubabaje nabwo uba ufashije benshi bumva ko kubabarira atari ngombwa.
Kubabarira uwakubabaje ni imwe mu mpano nziza kandi zikomeye ushobora kwiha, kandi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwikunda.