Latest News

Ubuzima Buragenda Bugaruka I Rubavu Mu Bibasiwe N'ibiza

Abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu Karere ka Rubavu baravuga ko ubuzima bugenda bugaruka ndetse bamwe bakaba basubukuye ibikorwa bya buri munsi.

Abantu 109 Bishwe N’ibiza Mu Ntara Y’Iburengerazuba N’iy’Amajyaruguru

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Kugeza ubu imibare y’agateganyo itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ntara ivuga ko abantu 109 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

CESTRAR Yasabye Leta Gushyiraho Umushahara Fatizo

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rwongeye gusaba Leta gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo kugira ngo hajyeho umushahara udashobora kugibwa munsi mu rwego rwo kurengera imibereho myiza y'umukozi.

MINICOM Yaburiye Abacuruzi Batubahiriza Ibiciro Bishya By’umuceri Na Kawunga

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda irasaba abacuruzi kubahirizwa ibiciro byagenwe ku biribwa birimo umuceri, ibirayi n'ifu y'ibigori izwi nka kawunga, kuko utazabyubahiriza azafatirwa ibihano.

Abarimo Rtd Major Barafunze Bakekwaho Ibyaha Bifitanye Isano N'ikirombe Cyagwiriye Abaturage

Abantu 10 batawe muri yombi aho bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n'abantu 6 bagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Impunzi Z’abanyekongo Zatuye Ibibazo Byazo Ba Ambasaderi Bakorera Mu Rwanda

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zirasaba ko hakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo ibibazo byazo bikomeze kwitabwaho.

Musanze: Barasaba Ingurane Y’imitungo Yangijwe No Kubaka Umwuzi

Mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze hari abaturage basaba ingurane y’imitungo yabo y’aharimo kubakwa umwuzi uzafasha kuyobora mu kiyaga cya Ruhondo, amazi ava mu birunga.

log.png