Latest News

Perezida Kagame Yagiriye Uruzinduko Muri Qatar

Umukuru w’Igihugu yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani baganira ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ishoramari.

Abaturage Muri Ruhango Basubijwe Igishanga Nyuma Y'imyaka 12

Abaturage baturiye igishanga cy'Agatare mu Mirenge ya Ruhango na Bweramana mu karere ka Ruhango, bongeye guhabwa iki gishanga nyuma y'uko hari hashize imyaka 12 gihawe rwiyemezamirimo ariko akananirwa kukibyaza umusaruro.

MINEDUC Irasaba Abigisha Ururimi Rw’Igifaransa Kwifashisha Uburyo Bugezweho Bwo Kwigisha

Minisiteri y’Uburezi irasaba abigisha ururimi rw’Igifaransa kwifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi, no kugendana n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu.

Guverinoma Imaze Gutanga Miliyari 50 Frw Za Nkunganire Ku Mugenzi Ugenda Mu Modoka

Guhera mu kwezi kwa 10 kwa 2020, Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z'amafaranga y'u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Abagororwa Bitwara Neza Bamaze 2/3 By'igifungo Bagiye Kuzajya Barekurwa Bidasabye Ko Babisaba

Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo ikibazo cy'ubucucike bw'imfungwa n'abagororwa gikemuke, ndetse habeho no kunoza uburyo bwo kugorora abanyabyaha.

Rwanda: Ingo Zirushaho Gusobanukirwa Akamaro K’ubwuzuzanye Bw’abagabo N’abagore Zigenda Ziyongera

Mu gihe ubushakashatsi ku mirimo yo murugo bugaraza ko abagore b’abanyarwanda bakora imirimo yikubye inshuro eshatu ugereranije n’ikorwa n’abagabo, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko iki ari ikibazo cy’umuco nyarwanda uteganya ko abagore aribo bagira uruhare runini mu mirimo itandukanye ikorerwa mu ngo zabo. Ku rundi ruhande hari abasanga iki ari ikibazo cy’imyumvire ihabanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere.

Rwanda - UK: Hatangijwe Umushinga Wo Kubaka Inzu 1500 Zizatuzwamo Abimukira Baturutse Mu Bwongereza

Kuri iki Cyumweru, Leta y’u Rwanda n’iy’ Ubwongereza zatangije umushinga wa miliyari 60 z’amanyarwanda wo kubaka inzu zigera ku 1500 zigenewe gutuzwamo abimukira baturutse mu Bwongereza, hamwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

logo_inverse11677109462.png