Latest News

Perezida Kagame Yashimye Uko Imyaka Y'Uburame Ku Banyarwanda Yiyongereye

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu myaka hafi 30 ishize, kuko usubije amaso inyuma hari byinshi bimaze kugerwaho, birimo no kuba kuri ubu ikigereranyo cy'imyaka y'uburame ku banyarwanda kigeze ku myaka 69.

Mu Mwaka Wa 2023 Umusaruro Mbumbe Uzakomeza Kuzamuka Kuri 6,2%-Dr Ngirente

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu rwego rw’ubuzima n’urw’ubukungu, zatumye ubukungu bw'u Rwanda buzahuka uhereye mu 2021 no gukomeza mu mwaka wa 2022.

Ibarura Rusange Rya NISR Ryagaragaje Ko Abanyarwanda Barenze Miliyoni 13

Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022 ikozwe n'ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yagaragaje ko Abanyarwanda ubu ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu 2012.

Abasenateri Basabye Akarere Ka Gasabo Kujya Bamenyesha Abaturage Ibyo Babijeje Ntibikorerwe Igihe

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politike n’imiyoborere muri Sena, basabye abayobozi b’Akarere ka Gasabo kujya bongera kumenyesha abaturage igihe imishinga cyangwa ibyifuzo baba babijeje idakorewe igihe.

RRA Yatangaje Ko Yongereye Ingano Y’amafaranga Ifata Ku Musoro Ku Nyungu Yinjije

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyongereye ingano y’amfaranga gifata ku musoro ku nyungu kinjije, hagamijwe kongera asubizwa abasora babyemerewe n'amategeko.

Abakoresha Umuhanda Muhanga-Karongi Bahangayikishijwe Cyane N'iyangirika Ryawo

Abakoresha umuhanda wa ka burimbo uva cyangwa ujya Muhanga - Karongi bahangayikishijwe no kuba uyu muhanda warangiritse ku buryo bukomeye ngo hatagize igikorwa wasigara ari umuhanda w’itaka kubera ibinogo n’ibitengu biwugwamo.

MINEDUC Yatangaje Amanota Y’abarangije Amashuri Yisumbuye

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanita y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021-2022.

log.png