Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyongereye ingano y’amfaranga gifata ku musoro ku nyungu kinjije, hagamijwe kongera asubizwa abasora babyemerewe n'amategeko.
Abakoresha umuhanda wa ka burimbo uva cyangwa ujya Muhanga - Karongi bahangayikishijwe no kuba uyu muhanda warangiritse ku buryo bukomeye ngo hatagize igikorwa wasigara ari umuhanda w’itaka kubera ibinogo n’ibitengu biwugwamo.
Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanita y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021-2022.
Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa mu muhango wabereye i Doha muri Qatar.
Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri.
Polisi yu Rwandayasabye abakeneye gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura atari ukuza kugerageza amahirwe.
Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagumishijwe uko byari bisanzwe nyuma y'isuzuma ryakozwe ry'uko ibiciro bihagaze ku isoko mpuzamahanga.