Latest News

UTAB Yatanze Impamyabumenyi Kubayirangijemo Basaga 800

Kuri uyu wa kane, Kaminuza ya UTAB-University of Technology and Arts of Byumba yatanze Impamyabumenyi ku bayirangijemo basaga Magana inani, abaharangije bakaba basabwe kuba icyitegererezo no kuzana impinduka zigamije guhanga imirimo mishya.

Madamu Jeannette Kagame Yitabiriye Inteko Rusange Ya Unity Club

Kuri uyu wa Kane, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri yitabiriye Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri.

COP27: Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro N'abayobozi Batandukanye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Misiri aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitwa COP27 (Conference Of the Parties). Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru ikazasozwa tariki 18 Ugushyingo 2022.

U Rwanda Rwababajwe No Kwirukanwa Kwa Ambasaderi Karega Muri RDC

Guverinoma y' u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'icyemezo cya Repubulika Iharanira Demukarasi (RDC) ya Congo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu.

Perezida Kagame Yakiriye Inyandiko Zemerera Belén Calvo Uyarra Guhagararira EU Mu Rwanda

Abashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, biyemeje kubaka ubufatanye butajegajega, bugamije iterambere.

MINALOC Yasabye Abayobozi B'inzego Z'ibanze Baherutse Gutorwa Kwirinda Kwegura No Kweguzwa

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa bazasenyera umugozi umwe bagamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, no kwirinda kwegura no kweguzwa bya hato na hato byaranze bamwe mu bababanjirije.

Imibare Y'abanyeshuri Bava Mu Mashuri Yigenga Bakajya Mu Mashuri Ya Leta Ikomeje Kwiyongera

Mu gihe hashize igihe gito ministeri y’uburezi itangaje ko hagiyeho ikiguzi kingana ku mashuri ya leta, kuri ubu haravugwa imibare y'abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya mu mashuri ya Leta ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.

log.png