Banki Nkuru y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro rikabije mu Rwanda ridashingiye gusa ku bibazo by'ubukungu ku isi, kuko no mu Rwanda habayeho ikibazo cy'umusaruo muke mu rwego rw'ubuhinzi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yasabye abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame asanga ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa politiki bwo kurandura umuzi w'ikibazo nyir'izina.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.
Mu nama y'Inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye, Afurika yongeye gusaba guhabwa icyicaro gihoraho mu kanama k'uwo muryango gashinzwe amahoro ku Isi ndetse no mu ihuriro ry'ibihugu 20 bikize ku Isi.
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yagejejwe imbere y’urukiko, aburana ku byaha bibiri aregwa, byo kwakira indonke ya miliyoni 5 Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Nk’uko tubikesha urubuga www.unicef.org/fr, ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bato n’ingimbi bashobora kugira ibibazo bibatera guhangayika gukabije.