Latest News

IBIMENYETSO BYAKUBWIRA KO UMWANA WAWE AFITE STRESS (UGUHANGAYIKA GUKABIJE)

Nk’uko tubikesha urubuga www.unicef.org/fr, ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bato n’ingimbi bashobora kugira ibibazo bibatera guhangayika gukabije.

Aborozi Ba Kijyambere Bahangayikishijwe N'ibiryo By'amatungo Byahenze

Aborozi babikora mu buryo bwa kijyambere, baratangaza ko hari ikibazo cy’uko ibiryo by'amatungo byahenze cyane bigatuma igishoro kirenga amafaranga binjiza mu gihe bagurishije ibikomoka ku matungo borora.

MINISANTE Iravuga Ko Kugira Inzobere Bizafasha U Rwanda Guhangana N'ibyorezo Bitunguranye

Minisiteri y'Ubuzima iratangaza ko kongera ubushobozi no kugira inzobere mu butabazi bw'ibanze, bizafasha u Rwanda mu guhangana n'ibyorezo bitunguranye ndetse n'ibiza.

Ibihugu Byo Muri COMESA Birasuzuma Uko Hashyirwaho Amabwiriza Y'ubuziranenge Y’ibikoresho By’amashanyarazi Y’imirasire Y'izuba

Ibihugu bihuriye mu Muryango wa COMESA, birimo gusuzumira hamwe uburyo bwo gushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge agenga ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, kugira ngo byongere umubare w'ingo zigerwaho n'aya mashanyarazi.

MINEDUC Yaburiye Amashuri Azaca Amafaranga Ababyeyi Atari Mu Mabwiriza

Minisiteri y’Uburezi yaburiye abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaca ababyeyi amafaranga anyuranye n’ari mu mabwiriza iherutse gutangaza.

UMURYANGO W’ABADIYAKONESI “Abaja Ba Kristo” CD-ABK BATASHYE INYUBAKO Y’IGOROFA RY’ISHURI INDATWA SCHOOL RUBENGERA

Ni umuhango watangijwe no gutaha ibice bitandukanye by’iyi nyubako n’ibikoresho birimo bifite agaciro gasaga Miliyari y’amafranga y’u Rwanda, aho yafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Karongi n’abandi bayobozi b’inzego za leta, abayobozi b’umuryango w’abadiyakonesi “Abaja ba Kristo” ndetse n’Umuyobozi w’Itorero Presbyterienne mu Rwanda-EPR Rubengera Presbytery.

Abimuriwe Mu Mududugu Wa Busanza Baravuga Ko Bicuza Impamvu Bahaye Agaciro Amakuru Y’ibinyoma

Bitarenze mu mpera z’iki cyumweru, imiryango yose yari isigaye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama izaba yamaze kwimukira mu mudugudu w’ikitegererezo wa Busanza.

logo_inverse11677109462.png