Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Misiri aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitwa COP27 (Conference Of the Parties). Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru ikazasozwa tariki 18 Ugushyingo 2022.
Guverinoma y' u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'icyemezo cya Repubulika Iharanira Demukarasi (RDC) ya Congo cyo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu.
Abashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, biyemeje kubaka ubufatanye butajegajega, bugamije iterambere.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa bazasenyera umugozi umwe bagamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, no kwirinda kwegura no kweguzwa bya hato na hato byaranze bamwe mu bababanjirije.
Mu gihe hashize igihe gito ministeri y’uburezi itangaje ko hagiyeho ikiguzi kingana ku mashuri ya leta, kuri ubu haravugwa imibare y'abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya mu mashuri ya Leta ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.
Kuwa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we bakiriye ku meza itsinda ry'abasirikare b'u Rwanda 200 bari muri iki gihugu kubw'amasezerano ibihugu byombi byagiranye. Ibi byabereye mu rugo iwe mu gace ka Damara muri Santarafurika.
Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ngo izimurwe bitewe n’uko yari ibangamiwe na rwo.