Nyuma y'inkuru twabagejejeho y'itangazwa ry'amanota , Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.
Banki Nkuru y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro rikabije mu Rwanda ridashingiye gusa ku bibazo by'ubukungu ku isi, kuko no mu Rwanda habayeho ikibazo cy'umusaruo muke mu rwego rw'ubuhinzi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yasabye abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame asanga ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa politiki bwo kurandura umuzi w'ikibazo nyir'izina.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.
Mu nama y'Inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye, Afurika yongeye gusaba guhabwa icyicaro gihoraho mu kanama k'uwo muryango gashinzwe amahoro ku Isi ndetse no mu ihuriro ry'ibihugu 20 bikize ku Isi.