Ntabwo turi bugaruke ku mateka y’uyu munsi, twe turibanda ku cyatuma uyu munsi urushaho kuryohera abawizihiza. Ni iki wakora ngo wereke umukunzi wawe ko umukunda kandi umuzirikana by’ukuri? Akenshi iyo tuvuze umukunzi tuba twerekeza ku bashakanye ndetse nawe niba ari igihe cyawe cyo kurambagiza, ibi nawe byakugirira umumaro.
Abakobwa benshi, abagore, abagabo ndetse n’abasore usanga bibaza uko wamenya kubara ukwezi k’umugore. Tugiye gufatanya kumenya uburyo wakoresha kugira ngo umenye ukwezi k’umugore icyo ari cyo, ukwezi kudahinduka ndetse n’ukwezi guhindagurika.
Mu kiganiro n'umumotari yavuze ko nubwo asengera mu Itorero… ko asigaye yumva adashaka gutura amaturo kuko abona abashumba be icyo bashyize imbere ari ubucuruzi butuma bakira mafaranga menshi atari ukwakira amaturo Abakristo batanga babigambiriye kandi babikuye ku mutima nk’uko Bibiliya ibivuga. Ingero uwo mu motari yampaye zanyibukije ko ibyo avuga najye nagiye mbibona mu matorero amwe aho ubucuruzi buteye isoni busigaye bukorerwa. Kwandika kuri ubu bucuruzi bugayitse ni ukugirango hagire abo dukebura kandi no gufasha Abakristo kudacika intege zo gukorera Imana.
Ku itarikiya 28 Ukuboza mu Kigo Isano hateraniye Inteko (Synode) ya Presbytery ya Kigali, iyobowe na perezida wayo Bwana Munyakiko Froduald. Iyo Nteko iterana rimwe mu mwaka, igira intumwa 75, muri zo izitora ni 48.
Pasteur Hitimana Naasson (1932-2021) yatabarutse ku cyumweru mu gitondo ku itariki ya 5 Ukuboza 2021. Yavugaga ko ashobora kuba yaravutse mu mwaka wa 1926. Yabayeho ubuzima butangaje, akora imirimo idasanzwe, aba umujyanama, akuza abagabo n’abagore benshi. Ni umwe mu bashumba ba EPR ushobora kubera abantu benshi ikitegererezo gikomeye mu mibereho ya gikristo.
Wowe usoma ibi waba warigeze kurwara ukajya kwivuza bakakwandikira imiti ndetse bakakubwira n’inshuro ugomba kuyinywa. Ese waba uzi impamvu bakubwira kuyinywa inshuro imwe (1), ebyiri (2), eshatu (3), enye (4), cg mu bundi buryo ?
Umwana w’amezi hagati ya 3.5 na 6 aba afite byibura ibiro hagati ya 5-11. Ni ukuvuga ko aba afite imbaraga zihagije zo gutegereza hagati y'igihe yanywereye amata cg ibere n’igihe ari bwongere kubihererwa.