Latest News

Abadepite Bemeje Umushinga W'ivugururwa Ry'Itegeko Nshinga

Inteko rusange y’Umutwe w'Abadepite yemeje umushinga w'ivugurura ry'itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda watangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kigali: Bamwe Mu Batuye Ahashyira Ubuzima Bwabo Mu Kaga Batangiye Kwimuka

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali mu bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka) batangiye kwimuka nyuma yo kubona ko inzu bari batuyemo zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka kubera imvura, ahandi hakaba hatangiye kumanuka itaka n’imicanga ku buryo bemeza ko igihe icyaricyo cyose bishobora gutwikira inzu zabo.

Rubavu: Amashuri Yibasiwe N’ibiza Yasubukuye Amasomo

Abiga mu mashuri ya Ecole d'Arts,Petit Seminaire de Nyundo ndetse na Lycee Notre Dame yari yashegeshwe n' imyuzure ya Sebeya barashima Leta yakoze iby' ibanze bishoboka byose none amasomo yasubukuye.

45% By’amazi WASAC Itunganya Yangirika Ataragera Ku Mukiliya -Raporo

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) cyasabwe kwihutisha ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amazi mu bice biyakeneye, kuko angana na 45% by'atunganywa yose na yo yangirika ataragera ku bakiriya.

U Bufaransa: Biguma Ukurikiranweho Gukora Jenoside Agiye Kuburanishwa

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha uwitwa Philippe Hategekimana wakoreshaga izina rya Manier, uzwi cyane nka Biguma, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu turere twa Nyanza na Huye.

Abaturiye Sebeya Bagiye Kwimurwa- MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko abaturiye umugenzi wa Sebeya bagiye kwimurwa vuba nyuma y’uko bigaragaye ko aha hantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bashingiye ku biza byibasiye ibice by'Igihugu.

Ubuzima Buragenda Bugaruka I Rubavu Mu Bibasiwe N'ibiza

Abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu Karere ka Rubavu baravuga ko ubuzima bugenda bugaruka ndetse bamwe bakaba basubukuye ibikorwa bya buri munsi.

log.png