Ibikorwa byo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje i Mibilizi mu Karere ka Rusizi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane habonetse imibiri 108.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba abari abaturanyi babo gutanga amakuru y'ahaherereye imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Abatuye mu Rwanda n'abahakorera, bemeza ko ikoranabuhanga ririmo kuborohereza mu mikorere yabo ya buri munsi bitewe na gahunda ya Smart Cities irimo gukurikiranwa n'Ubunyamabanga bw'ikigo Smart Africa gifite icyicaro muri Kigali.
Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irasaba abacuruzi kubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku biribwa birimo ibigori, ifu ya kawunga n’umuceri kuko byashyizweho nyuma yo gusuzuma umusaruro w’ibyo biribwa mu gihugu.
Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame muri Mutarama uyu mwaka. Urugero, umusoro w'ubutaka washyizwe hagati ya 0-80 Frw uvuye hagati ya 0-300Frw kuri metero kare.
Perezida Paul Kagame asanga umugabane wa Afurika ukwiye kubakira ku mahirwe akomeye yo kugira umubare munini w’urubyiruko, ugashakira umuti ibibazo bitandukanye bigikoma mu nkokora iterambere ryawo.