Latest News

Afurika Ikwiye Kubakira Ku Mahirwe Yo Kugira Umubare Munini W’urubyiruko-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga umugabane wa Afurika ukwiye kubakira ku mahirwe akomeye yo kugira umubare munini w’urubyiruko, ugashakira umuti ibibazo bitandukanye bigikoma mu nkokora iterambere ryawo.

Kibeho: Hibutswe Abatutsi Basaga Ibihumbi 30 Bahiciwe Tari 14 Mata 1994

Hari abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bibabaje kuba ahantu ubusanzwe abantu bazaga gushakira Imana ariho hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 30 binagizwemo uruhare na bamwe mu bihaye Imana, bagahera kuri ibi basaba abanyamadini muri iki gihe kubakira inyigisho zabo ku rukundo.

Umugabane Wa Afurika Uratekanye Ku Bashaka Kuwushoramo Imari Kurenza Ibindi Bice By'Isi - Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika utekanye ku bashaka kuwushoramo imari kurenza ibindi bice by'Isi agaragaza ko kandi imiyoborere myiza no kugira icyerekezo gihamye ari bimwe mu bintu by'ngenzi byafashije u Rwanda gukemura ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi cyugarije byinshi mu bihugu bya Afurika.

Murambi-Gitarama: Ukuhimukira Kwa Guverinoma Yiyise Iy'Abatabazi Byatumye Jenoside Ifata Indi Ntera

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by'Amajyepfo bavuga ko kuva Guverinoma y'Abatabazi yahahungira tariki ya 11 Mata 1994, yahise itegura umugambi wo kwica Abatutsi muri ibi bice byari byaranze kwijandika muri jenosie yarimo gukorerwa Abatutsi.

Minisitiri W'Intebe Dr. Edouard Ngirente Yakiriye Indahiro Z'abashinjacyaha

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z'abashinjacyaha bane barimo Dr. Bideri Diogene wagizwe umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, abandi bakiriwe barimo abo ku rwego rwisumbuye ndetse n'urw'ibanze.

Abanyarwanda Baba Muri Amerika Bibutse Jenoside

Abayobozi muri goverinoma ya Amerika, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda muri Amerika bifatanije n’abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange mu gutangiza iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Kwibuka29: Bimwe Mu Byaranze Tariki 7 Mata 1994

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi,...

log.png