Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z'abashinjacyaha bane barimo Dr. Bideri Diogene wagizwe umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, abandi bakiriwe barimo abo ku rwego rwisumbuye ndetse n'urw'ibanze.
Abayobozi muri goverinoma ya Amerika, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda muri Amerika bifatanije n’abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange mu gutangiza iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi,...
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banacana urumuri rw’icyizere.w’icyizere.
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, yasohoye amabwiriza agamije gusobanura imigendekere y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikazakomeza kuba ‘‘Kwibuka Twiyubaka.’’
Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w'Umuryango RPF Inkotanyi mu matora yabereye muri kongere ya 16 y'uyu muryango.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, basabye Minisiteri y’Uburezi gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi kiri muri bimwe mu bigo by’amashuri kuko aricyo ntandaro y’ibibazo bibangamiye iterambere ry’ibi bigo n’imikoreshereze mibi y’umutungo.