Latest News

Bumwe Mu Butumwa Bwatanzwe N'abahawe Inshingano Nshya Muri Guverinoma

Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko ihabwa Dr Abdallah Utumatwishima naho Busabizwa Parfait aba Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

AMAFOTO: Perezida Kagame Yayoboye Inama Y'Abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri, bimwe mu byo igomba kugarukaho birimo ingingo zinyuranye za politike zifitiye igihugu akamaro.

Ibikubiye Mu Ibaruwa Rusesabagina Yandikiye Umukuru W'Igihugu Asaba Imbabazi

Nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y'Ubutabera isohoye itangazo rivuga ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba, hanagaragajwe inyandiko zigaragaza aba bagabo bandikiye Perezida Kagame basaba kubabarirwa.

Rusesabagina Na Nsabimana Callixte Bahawe Imbabazi

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera nyuma yo guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba.

Abarangije Mu Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Rya Nyakinama Basabwe Gukoresha Neza Ubumenyi Babonye

Mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze, ba ofisiye b’ingabo z’u Rwanda n'Abapolisi 38 barangije amasomo abanza yo ku rwego rw’abofisiye, bakaba bavuga ko aya masomo bamazemo amezi 5 yabunguye ubumenyi bakeneye nk’abayobozi.

Uganda Airlines Yemerewe Gukorera Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda uri mu Rwanda yashimye u Rwanda ko rwemereye Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines gukorera ingendo mu Rwanda.

Icyo Abacuruzi Biteze Ku Kigega Kizunganira Ishoramari

Abahagarariye inganda mu rugaga rw'abikorera bavuga ko batewe ishema no kuba haragiyeho ikigega kizatera inkunga ishoramari mu nganda kuko bizongera ukwaguka kwazo bityo banabone umusaruro uhagije.

log.png