Kubabarira uwakubabaje ni ihurizo rikomeye ku bantu benshi.
Kubabarira uwakubabaje ntibiterwa n’uburemere bw’ikosa yakoze ahubwo biterwa n’ikigero cy’imyumvire uriho.
Nk’uko tubikesha umwanditsi Pierre Pradervant, mu gitabo cye cyitwa “kwiha impano yo kubabarira” ushobora gutangira uvuga ngo: “njye ndumva ukwiye kunsaba imbabazi, … ugakomeza umusobanurira ikosa yagukoreye, utibagiwe kumubwira icyo uri kumusaba gukora ngo arikosore cg se gusana ibyo yangije.
Mu nkuru zabanje twabonye ko kubabarira uwakubabaje, ari ukwiha impano ku giti cyawe, kuko ari wowe utanze imbabazi bigirira akamaro. Twabonye ko, iyo utanze imbabazi uba ufashije benshi bibaza niba bagomba kubabarira, iyo wihoreye ku wakubabaje nabwo uba ufashije benshi bumva ko kubabarira atari ngombwa.
Kubabarira uwakubabaje ni imwe mu mpano nziza kandi zikomeye ushobora kwiha, kandi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwikunda.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024 ni bwo inkuru y'incamugongo yatangiye gusakara hose ko uwari umuyobozi mukuru wa UTB Prof Dr Simon Wiehler yapfuye.
Mu nkuru iheruka twavuze ko tuzakora umwitozo wadufasha gutanga imbabazi ku baduhemukiye. Umwanditsi Pierre Pradervand atubwira zimwe mu nteruro ushobora gukoresha wiga kubabarira.