Mu bidukomeretsa umutima, usanga ibyo abantu bamwe banyuzemo ari bibi cyane kurusha abandi, ariko uburyo abantu babyitwaramo buratandukanye.
Mu buzima bwacu duhura n’ibibazo bitandukanye bitugiraho ingaruka. Ingaruka z’ibyo bibazo nizo zidutera ibyo twita ibikomere byo ku mutima. Rimwe na rimwe hari ubwo tumenya ko imyitwarire dufite uyu munsi iterwa n’ibibazo twaciyemo ariko hari n’ubwo tutabimenya bityo tugahora dufitanye ibibazo n’abandi kuko tutazi ko turwaye cg se bo batazi ko turwaye.
Bavuga ko umuntu arwaye mu mutwe igihe adashobora kugenzura ibitekerezo bye, ibyiyumvo bye n’imyifatire ye. Uyirwaye akenshi ntabasha gushyikirana neza n’abandi no gusohoza neza inshingano ze za buri munsi.
Gucura ni igihe umugore ageramo, ibyo bita imirerantanga (ovaires) bigabanya gukora umusemburo witwa oestrogenes, imihango ikagenda igabanuka yageraho igahagarara. N’ubwo abagore benshi bagera mu gihe cyo gucura ku myaka 50, ariko hari n’abo biza hagati y’imyaka 40 na 55.
Indwara bita stroke, ni ugutakaza bitunguranye imikorere imwe n’imwe cg myinshi y’ubwonko, bitewe no guhagarara nako gutunguranye ko gutembera kw’amaraso mu mitsi igaburira ubwonko ibyo bigatuma ubwonko butabona umwuka ukenewe n’intungamubiri bukeneye kugira bukomeze gukora.
Hari inyandiko zimwe zivuga ko hari ukwiyongera kw’ibibyimba byo mu bwonko ku bantu bakoresha telephone igihe kirekire.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 200 bamaze gukingirwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.