Ubushakashatsi bwerekana ko zimwe mu mpamvu zituma abo bana baterwa inda, harimo kutagira amakuru ahagije kandi y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kutagira uruhare kw’abahungu ndetse n’abagabo mu ikumirwa ry’inda zitateganyijwe, bishingiye kandi ku kudatozwa bakiri bato imyitwarire iboneye ya kigabo idahutaza.
Yari umwana wishimye kandi wishimiye ubuzima. Umunsi umwe Kasi abona ko se, amara igihe kinini avugana n’abagabo bo ku musozi w’iwabo, naho nyina akavugana n’abandi bagore bo mu itorero. Rimwe nijoro akurwa mu bitotsi na mukuru we, hanyuma umuryango wose usohoka mu nzu wiruka.
Mu nkuru iheruka twabonye ko imwe mu nzira zo gukira igikomere cyo ku mutima ari ugusohora agahinda kacu, tukabwira uwo twizeye ko aduteze amatwi. Indi nzira ni ugukora icyunamo duciye mu nzira ikwiye.
Mu bidukomeretsa umutima, usanga ibyo abantu bamwe banyuzemo ari bibi cyane kurusha abandi, ariko uburyo abantu babyitwaramo buratandukanye.
Mu buzima bwacu duhura n’ibibazo bitandukanye bitugiraho ingaruka. Ingaruka z’ibyo bibazo nizo zidutera ibyo twita ibikomere byo ku mutima. Rimwe na rimwe hari ubwo tumenya ko imyitwarire dufite uyu munsi iterwa n’ibibazo twaciyemo ariko hari n’ubwo tutabimenya bityo tugahora dufitanye ibibazo n’abandi kuko tutazi ko turwaye cg se bo batazi ko turwaye.
Bavuga ko umuntu arwaye mu mutwe igihe adashobora kugenzura ibitekerezo bye, ibyiyumvo bye n’imyifatire ye. Uyirwaye akenshi ntabasha gushyikirana neza n’abandi no gusohoza neza inshingano ze za buri munsi.
Gucura ni igihe umugore ageramo, ibyo bita imirerantanga (ovaires) bigabanya gukora umusemburo witwa oestrogenes, imihango ikagenda igabanuka yageraho igahagarara. N’ubwo abagore benshi bagera mu gihe cyo gucura ku myaka 50, ariko hari n’abo biza hagati y’imyaka 40 na 55.