Umwana akenera amagambo amwubaka, amwereka ko akunzwe kandi ashoboye. Iyo bitabaye gutyo akumva amagambo mabi amusebya, amugereranya n’abandi, amutera ubwoba, … ibyo bisa n’uburozi bwinjira gahoro gahoro mu mitekerereze ye.
Ubundi kugira umukunzi (inshuti) ni ukugira imibanire y’amarangamutima n’umuntu, akaba ari we uhinduka uw’ingenzi mu buzima bwawe kandi nawe ukaba uri uw’ingenzi kuri we.
Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, si igihe gikomerera abana gusa ahubwo ni igihe gikomerera ababyeyi kurushaho
Umwuma ni igihe imbere mu mubiri w’umuntu habuze amazi n’imyunyu ngugu bikenewe.
Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo gufungana mu mazuru. Bamwe babifata nk’ibintu bisanzwe ndetse bakavuga ko bidakira. Abandi bahora kwa muganga bivuza bagahabwa imiti ibafasha nyuma y’igihe gito bikagaruka.
Kuduhira mu matwi ni igihe cyose wumva ibimeze nk’amajwi mu matwi yawe wenyine, utazi isoko yayo kandi akaba adaturutse mu bivuga biri hanze yawe.
Ubushakashatsi bwerekana ko zimwe mu mpamvu zituma abo bana baterwa inda, harimo kutagira amakuru ahagije kandi y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kutagira uruhare kw’abahungu ndetse n’abagabo mu ikumirwa ry’inda zitateganyijwe, bishingiye kandi ku kudatozwa bakiri bato imyitwarire iboneye ya kigabo idahutaza.