Indwara bita stroke, ni ugutakaza bitunguranye imikorere imwe n’imwe cg myinshi y’ubwonko, bitewe no guhagarara nako gutunguranye ko gutembera kw’amaraso mu mitsi igaburira ubwonko ibyo bigatuma ubwonko butabona umwuka ukenewe n’intungamubiri bukeneye kugira bukomeze gukora.
Hari inyandiko zimwe zivuga ko hari ukwiyongera kw’ibibyimba byo mu bwonko ku bantu bakoresha telephone igihe kirekire.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 200 bamaze gukingirwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura WASAC cyavuze ko kigiye gutangira kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba bitewe n'uko imyanda ikimenwamo yarenze ubushobozi bwacyo.
Twese dutekereza ko dukunda ubuzima ariko ugasanga,rimwe na rimwe ari tutabwitaho uko bikwiye. Igihe kinini twirengagiza uburwayi bworoheje bwa hato na hato tugira, kandi hari igihe buba butuburira ko hari indwara ikomeye ishobora kuza, ari nako bigenda kuri kanseri.
Nyuma yo kunoza imikorere y’imbangukiragutabara zizwi nka SAMU abaturage barishimira ko kuri ubu zigera ku bazitumije mu buryo bwihuse. Na ho Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC kikavuga ko umubare w’abatabarwa ku gihe ubu ugeze hejuru ya 65% uvuye munsi ya 30%.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.