Perezida wa Angola Joao Lourenço avuga ko nubwo umutwe wa M23 wahagaritse imirwano ndetse ukava no mu duce hafi ya twose wari warafashe, ku rundi ruhande leta ya Kongo ikomeje kugenda biguntege mu kubahiriza ibikubiye muri gahunda ya Luanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2.
Perezida Paul Kagame avuga ko abasaga 60% by’abegerejwe internet muri Afurika batayikoresha uko bikwiye, bitewe no kutamenya imikoresherezwe yayo, agasaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry.
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha by'intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.