Ese ubunyangamugayo buracyariho mu Rwanda? Ese bushobora kwigishwa mw’ishuri? Ese buboneka ryari?Ese buboneka kuri bande?bugira izihe ingaruka? Ubunyangamugayo ni uruhurirane rw’ingeso nziza umuntu aba afite.
Gusinzira k’umwana ukivuka ni ikintu kiba gihangayikishije ababyeyi cg abarezi b’uwo mwana. Buri wese aba yibaza icyo yakora ngo umwana we asinzire, igihe azatangirira gusinzira nijoro, hari n’abibaza impamvu asinzira cyane ntakanguke vuba, … ! Kubera ko buri mwana yihariye, n’ibisubizo by’ibi bibazo bizatandukana bitewe n’umwana.
Buri umwe muri twe yigeze kubona ubwato mu mazi byibuze inshuro imwe imbona nkubone cyangwa mu buryo bwa video cyangwa ifoto. Ibyo rwose ni ibisanzwe ko ubwato bujya mu mazi. Nyamara bikaba akaga gakomeye iyo amazi ariyo yagiye mubwato.
Nawomi yavuye mu gihugu cy’Iserano ajya mu gihugu cy’umuvumo (iyo dusomye Bibiliya itubwira ko abamowabu bari bamwe mu barwanyaga ubwoko bw’Imana) bituma ahaburira ibyo yarafite byose...
Umwana ukivuka ni umuntu ukomeye ukwiye kwitabwaho uko bikwiye kugira ngo wubake umuntu mukuru muzima, kandi wubake ejo hazaza wifuza. Umwana muto ni we shingiro ry’ejo hazaza h’umuryango mwiza, Itorero rya Kristo ryiza, igihugu cyiza n’isi nziza.
Impano z’Umwuka Wera ni ubushobozi Umwuka Wera ashyira mu bizera bigatuma bakorera Umwami Mana uko bikwiriye. Abandi bakeka ko bazivukanye kandi ko Umwuka Wera azazikomeza ngo zibone gukora. Bibaye bityo Bibiliya ntiyashobora kutwigisha ko duheshwa izo mpano n’Umwuka Wera.