NI IKI CYATUMA UMWANA WAWE ATSINDA NEZA AMASOMO? (Inyandiko Ya Dr Munyansanga Olivier, Umwalimu Muri PUR (Protestant University Of Rwanda)
Umwana ni ejo hazaza h’igihugu, agomba kwitabwaho no gutozwa
ibizamufasha gutsinda amasomo ye. Kugira ngo umwana atsinde neza biterwa
n’uruhurirane (combination) rw’ibintu bitandukanye bituruka cyane cyane ku mubyeyi,
ku mwalimu no ku bushake bw’umwana. Aba bantu uko ari batatu bagomba guhuza
bakajya inama. Buri wese agakora inshingano ze mu bwubahane n’ikinyabupfura. Hakorwa
iki? Hari ibintu bine by’ibanze bigomba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo
umwana w’umunyeshuri abashe gutsinda neza mw’ishuri.
1.
Kwandika no gusoma
Abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri bakwiye kumenya ko nta
kizasimbura kwandika no gusoma kugira ngo ubwenge bwa buri wese bwiyongere. Gusoma
no kwandika ni ryo banga rya mbere, ni wo musingi w’imyigire yose, gutsinda
amasomo no kugira ubumenyi buhamye. Gusoma no kwandika bituma ubwonko
budasinzira ngo busaze imburagihe. REB ivuga ko gusoma no kwandika ari yo
ntwaro yo kugera ku burezi bufite ireme mu Rwanda.
Ababyeyi bose bifuriza abana babo kuzagira ubuzima,
niyo mpamvu babajyana ku ishuri kugira ngo bajijuke bazashobore kwibeshaho. Kugira
ngo umwana atsinde neza agomba kuba azi kwandika no gusoma. N’imibare kugira
ngo uyitsinde neza ni uko ubanza gusoma neza kugira ngo usobanukirwe ikibazo
kibazwa.
2.
Isuku
Isuku ni isoko y’ubuzima bwiza, ni ikintu cy’ibanze
kuri buri wese mu buzima bwa buri munsi. Isuku y’umwana ni ingenzi haba ku
ishuri no mu rugo. Isuku y’umwana yo ku mubiri no ku myambaro ituma imitekerereze
n’imyumvire bye bizamuka. Iyo ni imwe mu mpamvu igomba kwitabwaho mu buryo
bugaragara.
Kwiyuhagira, koza amenyo, gusokoza, gukaraba intoki
avuye mu bwiherero, mbere na nyuma yo kurya, kwiyogosha, kwambara imyenda
imeshe buri munsi bituma umwana yiyumva neza. Kugirira umwana isuku bimurinda
indwara zitandukanye, akiga neza atarwaragurika bityo ntasibe ishuri inshuro
nyinshi.
Kugira ubwiherero bufite isuku ku ishuri no mu rugo ni
ingenzi mu mitsindire y’umwana. Ubushakashatsi bwagaragaje inshuro nyinshi ko
abantu ari bo bikururira indwara zandura kubera umwanda. Ikigaragara ni uko
kugira isuku bishobora no kurinda umuntu urupfu.
3.
Kugira umwanya wo gusubira mu masomo
Umubyeyi aba
agomba gufasha umwana gushyiraho gahunda ihoraho ikaba umuco n’akamenyero
ku buryo umwana amenya ko igihe avuye ku ishuri agomba kwicara ahantu hatari
urusaku, agasubiramo amasomo, agakora imikoro yahawe ku ishuri kandi bigakorwa
ku isaha yagenwe. Biba byiza umwana ubwe yishyiriyeho gahunda y’uko azajya
asubiramo amasomo ye. Iyo umwana asubiramo buri somo yiga, bimufasha guteza
imbere kubahiriza gahunda, ubunyangamugayo n’ikinyabupfura, bigatuma akura
atsinda neza amasomo. Kugira ngo umwana abashe gutsinda neza, asabwa kwitoza
umuco wo guhora asubiramo amasomo ye. Imikoro cyangwa imyitozo umunyeshuri
ahabwa, imufasha gusubiramo ibyo yize, gushimangira ubumenyi kandi ikamutoza
gukoresha igihe neza no gukemura ibibazo yisanzuye kandi yigenga.
4.
Guhana amakuru y’umwana hagati y’umwalimu n’umubyeyi
Gusura kenshi umwana ku ishuri no kuganira n’abarezi
bituma bakosora ibibazo by’imyitwarire cyangwa by’imyigire y’umwana hakiri
kare. Guhana amakuru bigomba guhoraho nta burangare bubayeho kugira ngo
ibitagenda neza ku mpande zose uko ari eshatu bikosorwe. Ntabwo umubyeyi akwiye
guhabwa amakuru arebana n’ibibi umwana yakoze gusa, ahubwo n’igihe yakoze neza
bigomba kumenyekana haba mu rugo no ku ishuri.
Iyo hatabayeho inama no guhana amakuru hagati y’abo
bantu batatu, ntabwo ireme ry’uburezi ryagerwaho. Igikorwa cyo guhana amakuru
ntabwo kigomba kuba ihangana ryo kwiregura no kwerekana amakosa y’umwana.
Mu gusoza, kugira ngo umunyeshuri atsinde neza, biramusaba
gahunda ihamye, kwitanga no gukoresha uburyo bwiza bwo gusubiramo ibyo yize. Kugira
ngo agere ku ntego ye, ni ngombwa gutega neza amatwi mw’ishuri, gutegura neza
umwanya wo gusubiramo ibyo yize atuje no gusaba ubufasha igihe cyose hari icyo
adasobanukiwe. Abayeyi n’abarimu bagomba guhora bagira umwana inama, yo
kutagira isoni zo kubaza umwalimu cyangwa umubyeyi icyo atumva cyose. “Ukura utabaza, ugasaza utamenye”
Ibindi wa kwisomera
1) Quels facteurs influencent la reussite scolaire, https://www.challengeu.ca/blogue/quels-facteurs-influencent-la-reussite-scolaire
2) Facteurs qui influencent la reussite scolaire, https://reussiteaplus.com/facteurs-qui-influencent-reussite-scolaire/
3) NCDA, Imfashanyigisho iyobora ababyeyi kugira isuku no kwita ku bana bato, https://www.ncda.gov.rw/fileadmin/user_upload/NDCA/Publications/Guidelines/Imfashanyigisho_ziyobora_ababyeyi_-_Kinyarwanda/Kwigisha_ababyeyi_kugira_isuku_no_kwita_ku_bana_babo.pdf
4) Kwizera Jean de Dieu, Inkingi 3 z’ingenzi ku munyeshuri ushaka gutsinda amasomo ye neza mu ishuri, https://inyarwanda.com/rw/amakuru/inkingi-3-zingenzi-ku-munyeshuri-ushaka-gutsinda-amasomo-ye-neza-mu-ishuri-123141
5) Munyansanga Olivier, Promoting early relevant learning at primary education level, https://cbn.rw/article/269/promoting-early-relevant-learning-at-primary-education-level-by-dr-ndayizeye-munyansanga-olivier-phd-university-of-geneva-lecturer-at-protestant-university-of-rwanda-
6) Munyansanga Olivier, Impano karemano y’umwana wawe n’iyihe? https://cbn.rw/article/327/impano-karemano-y-umwana-wawe-n-iyihe-
7) Munyansanga Olivier, Ireme ry’uburezi rihera mu nda rigakomereza
mu muryango -bimwe mu byakwitabwaho mu Rwanda, UMUSEKE.RW




