Latest News

Ibikubiye Mu Ibaruwa Rusesabagina Yandikiye Umukuru W'Igihugu Asaba Imbabazi

Nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y'Ubutabera isohoye itangazo rivuga ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba, hanagaragajwe inyandiko zigaragaza aba bagabo bandikiye Perezida Kagame basaba kubabarirwa.

Rusesabagina Na Nsabimana Callixte Bahawe Imbabazi

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera nyuma yo guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba.

Abarangije Mu Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Rya Nyakinama Basabwe Gukoresha Neza Ubumenyi Babonye

Mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze, ba ofisiye b’ingabo z’u Rwanda n'Abapolisi 38 barangije amasomo abanza yo ku rwego rw’abofisiye, bakaba bavuga ko aya masomo bamazemo amezi 5 yabunguye ubumenyi bakeneye nk’abayobozi.

Uganda Airlines Yemerewe Gukorera Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda uri mu Rwanda yashimye u Rwanda ko rwemereye Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines gukorera ingendo mu Rwanda.

Icyo Abacuruzi Biteze Ku Kigega Kizunganira Ishoramari

Abahagarariye inganda mu rugaga rw'abikorera bavuga ko batewe ishema no kuba haragiyeho ikigega kizatera inkunga ishoramari mu nganda kuko bizongera ukwaguka kwazo bityo banabone umusaruro uhagije.

Abasenateri Bahangayikishijwe N'ibibazo By'abaturage Bidakemurwa

Inteko rusange ya Sena yanenze imikorere y’inzego zitandukanye zidakemura ibibazo by’abaturage ku gihe. Raporo ya komisiyo ya politike n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda ku isuzuma yakoze ku bikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022-2023,abasenateri iragaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n’imibereho y’abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri W'Intebe Yakiriye Umuyobozi Muri Banki Y'Isi

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi uhagarariye u Rwanda n'ibindi bihugu 22 by'Afurika mu nama y'ubutegetsi muri Banki y'isi Dr Floribert Ngaruko, ibiganiro byabo bikaba byibanze bufatanye mu iterambere no guhangana n'ikibazo cy'ihidagurika ry'ibiciro ku masoko.