Twese dutekereza ko dukunda ubuzima ariko ugasanga,rimwe na rimwe ari tutabwitaho uko bikwiye. Igihe kinini twirengagiza uburwayi bworoheje bwa hato na hato tugira, kandi hari igihe buba butuburira ko hari indwara ikomeye ishobora kuza, ari nako bigenda kuri kanseri.
Nyuma yo kunoza imikorere y’imbangukiragutabara zizwi nka SAMU abaturage barishimira ko kuri ubu zigera ku bazitumije mu buryo bwihuse. Na ho Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC kikavuga ko umubare w’abatabarwa ku gihe ubu ugeze hejuru ya 65% uvuye munsi ya 30%.
N'ubwo abagenzi bamwe bishimiye kuba amakamyo n'imodoka z'imizigo zigira amasaha zibabisa, abatwara izi modoka baravuga ko babagamiwe bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zashaka uburyo bwo gusaranganya imihanda ihari.
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi 7 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umubano mwiya hagati y’abana n’ababyeyi ni ingenzi cyane kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza. Ababyeyi iyo umubano wacu n’abana utagenda neza turabimenya ariko kubera inshingano nyinshi dufite tukabyirengangiza, ntitubihe agaciro cyan, tukavuga ko wenda igihe kizabikemura.
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA, rurakangurira abaturage kwiyandukuza kuri SimCards bibarujeho ariko bakaba batakizikoresha, kuko bizabafasha kwirinda ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'izi Sim Cards mu buryo butanoze.
Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali bavuga ko hari impinduka zigaragara mu gutwara abantu, ibi ngo biraterwa n'uko batagitinda mu nzira bitewe n'ingamba Leta yafashe zigamije gushyira ku murongo uburyo bwo gutwara abantu.