The Protestant University of Rwanda (PUR) hosted the 12th graduation ceremony for 573 students who completed their studies in the Faculty of Development Studies, the Faculty of Education, and the Faculty of Theology and Religious Studies. Among them were also 11 students who completed their Master's programs in Theology.
Au Rwanda, la problématique des grossesses précoces chez les adolescentes revient souvent dans les débats publics. Ce problème engendre de nombreuses conséquences, tant pour les filles adolescentes concernées que pour leurs familles, pour l’Église, ainsi que toute la société.
Ubushakashatsi bwerekana ko zimwe mu mpamvu zituma abo bana baterwa inda, harimo kutagira amakuru ahagije kandi y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kutagira uruhare kw’abahungu ndetse n’abagabo mu ikumirwa ry’inda zitateganyijwe, bishingiye kandi ku kudatozwa bakiri bato imyitwarire iboneye ya kigabo idahutaza.
Amakimbirane avugwa igihe hari ubwumvikane buke hagati y’abantu ubwabo cg se hagati y’amatsinda bitewe n’uko bafite imyumvire inyuranye ku kintu runaka cg se iyo inyungu zabo zinyuranye kuri icyo kintu. Uko kutumvikana bishobora kuba impamvu y’umwuka utari mwiza hagati yabo, umujinya, rimwe na rimwe hakazamo n’ubugizi bwa nabi bitewe n’intera ayo makimbirane ariho.
Yari umwana wishimye kandi wishimiye ubuzima. Umunsi umwe Kasi abona ko se, amara igihe kinini avugana n’abagabo bo ku musozi w’iwabo, naho nyina akavugana n’abandi bagore bo mu itorero. Rimwe nijoro akurwa mu bitotsi na mukuru we, hanyuma umuryango wose usohoka mu nzu wiruka.
Mu nkuru iheruka twabonye ko imwe mu nzira zo gukira igikomere cyo ku mutima ari ugusohora agahinda kacu, tukabwira uwo twizeye ko aduteze amatwi. Indi nzira ni ugukora icyunamo duciye mu nzira ikwiye.
Mu bidukomeretsa umutima, usanga ibyo abantu bamwe banyuzemo ari bibi cyane kurusha abandi, ariko uburyo abantu babyitwaramo buratandukanye.