Nyuma yo kurobanurwa nk’uko Yesu yarobanuye intumwa ze, igasigwa amavuta y’igikikundiro kuri ubu iyi korali yitwa “Cornerstone” igiye kumurikirwa abakunzi b’umusaraba mu gitaramo cyayo bwite.
Ku mugoroba wo kuwa 3 gicurasi nibwo humvikanye inkuru y’ incamugogo ivuga ko umubyeyi w’ umuhanzi Thacien Titus ariwe Kamugundu Zachée yitabye Imana azize uburwayi yaramaranye iminsi ku myaka 98 kuko yavutse mu 1928.
Abantu benshi kandi batandukanye bagize icyo bavuga, bashaka gusobanura imbabazi icyo ari cyo. Uwitwa Lewis B. Smedes avuga ko kubabarira ari ukurekura imbohe (imfungwa) no gusobanukirwa neza ko imfungwa yari wowe ubwawe.
SHARON Gatete ni umuhanzikazi ukizamuka uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavukiye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali.
Ni kenshi uzasanga abakristo bamwe na bamwe barahisemo kutumva indirimbo z’abahanzi, zivuga ubutumwa butarimo Imana ahanini uzasanga zishigiye ku bikorwa byamamaza ubusambanyi, ubupfumu, ubukonikoni n’ibindi. Nonese tubashime tuvuge ko bari mu nzira y’ukuri? Reka turebere hamwe icyo Bibiliya ibivugaho.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura WASAC cyavuze ko kigiye gutangira kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba bitewe n'uko imyanda ikimenwamo yarenze ubushobozi bwacyo.
Leta y’u Rwanda igiye kubaka inzu 252 zizatuzwamo imiryango yasenyewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko Uturere twa Karongi na Rutsiro muri Gicurasi 2023.