Latest News

Rwanda: Ingo Zirushaho Gusobanukirwa Akamaro K’ubwuzuzanye Bw’abagabo N’abagore Zigenda Ziyongera

Mu gihe ubushakashatsi ku mirimo yo murugo bugaraza ko abagore b’abanyarwanda bakora imirimo yikubye inshuro eshatu ugereranije n’ikorwa n’abagabo, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko iki ari ikibazo cy’umuco nyarwanda uteganya ko abagore aribo bagira uruhare runini mu mirimo itandukanye ikorerwa mu ngo zabo. Ku rundi ruhande hari abasanga iki ari ikibazo cy’imyumvire ihabanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere.

RBC Yakanguriye Abanyarwanda Kugira Isuku Y'amenyo No Kuyivuza Hakiri Kare

Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubuzima RBC kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku mubiri. Ibi bitangajwe mu ihe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe hizizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mukanwa.

Rwanda - UK: Hatangijwe Umushinga Wo Kubaka Inzu 1500 Zizatuzwamo Abimukira Baturutse Mu Bwongereza

Kuri iki Cyumweru, Leta y’u Rwanda n’iy’ Ubwongereza zatangije umushinga wa miliyari 60 z’amanyarwanda wo kubaka inzu zigera ku 1500 zigenewe gutuzwamo abimukira baturutse mu Bwongereza, hamwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Gahunda Yo Kohereza Abimukira Mu Rwanda Irakomeje-Minisitiri Braverman

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman uri mu ruzinduko rw’akazi rwíminsi 2 mu Rwanda, aratangaza ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikomeje.

Unity and inclusivity, the resilient starting point of the Presbyterian Church in Rwanda by Rev. Dr. Ndayizeye Munyansanga Olivier, lecturer at PIASS

From 28 to 29 December 2022 a pastor’s retreat was organized at Isano/Kigali. Around 150 pastors of 250 parishes were present. It was the first gathering organized by the Church after COVID 19 which weakened the institution in all sectors of activities. Between 2019 and 2020, churches, businesses, and transportation systems were closed

Guverinoma Yatangije Ubukangurambaga Ku Isuku Mu Gihugu Hose

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga ku isuku mu gihugu hose, kuko ngo abantu badohotse mu kwimakaza umuco w’isuku. Hari abaturage bo bavuga ko ubukana bw’ikibazo bwongerwa na sosiyete zikora isuku ahahurira abantu benshi zidakora neza.

ICC Yatanze Impapuro Zo Guta Muri Yombi Perezida Putin

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha by'intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.