Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhumuriza Abanyarwanda avuga ko Leta iticaye ubusa ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko anahishura ko hari gahunda y'igihe kirekire igamije kuzamura imishahara y'abakozi ba leta muri rusange.
Nubwo tugirwa inama yo kugana ibigo by’imari kuri serivisi zirimo no kubitsayo amafatanga, impanuka ntiteguza; ushobora kuba wayabikuje ugiye kuyakoresha akaba yakwangirika, agashya cyangwa akaribwaka n’imbeba.
Perezida Paul Kagame yavuze ko zimwe mu mpamvu akeka Akarere ka Burera kabaye aka nyuma mu kwesa imihigo, harimo kuba muri aka karere hagaragaramo ikibazo cya Kanyanga nyinshi ndetse n’ikibazo mu bijyanye n’imiyoborere.
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri ari nawo munsi wa nyuma w'iyi nama, uko uturere twahize imihigo y'umwaka wa 2021/2022.
Perezida Paul Kagame yavuze ko nta mafaranga leta izatanga mu kugoboka abishoye mu buhinzi bw’igihingwa cya CHIA, bari bamaze iminsi bagaragaza ko bahombye amafaranga akabakaba miliyari 27.
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu myaka hafi 30 ishize, kuko usubije amaso inyuma hari byinshi bimaze kugerwaho, birimo no kuba kuri ubu ikigereranyo cy'imyaka y'uburame ku banyarwanda kigeze ku myaka 69.
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu rwego rw’ubuzima n’urw’ubukungu, zatumye ubukungu bw'u Rwanda buzahuka uhereye mu 2021 no gukomeza mu mwaka wa 2022.