Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko kuba hari ibihugu byari bikennye ubu bikaba byaravuye muri iki cyiciro, ari ikigaragaza ko n’ibindi bihugu byabyigiraho bikava mu bukene.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nubwo leta ya Congo ikomeje kubangamira inzira y’amahoro, u Rwanda rwo kugeza ubu rushima uburyo abahuza n’ibihugu by’Akarere muri rusange bikomeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.
Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhumuriza Abanyarwanda avuga ko Leta iticaye ubusa ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko anahishura ko hari gahunda y'igihe kirekire igamije kuzamura imishahara y'abakozi ba leta muri rusange.
Nubwo tugirwa inama yo kugana ibigo by’imari kuri serivisi zirimo no kubitsayo amafatanga, impanuka ntiteguza; ushobora kuba wayabikuje ugiye kuyakoresha akaba yakwangirika, agashya cyangwa akaribwaka n’imbeba.
Perezida Paul Kagame yavuze ko zimwe mu mpamvu akeka Akarere ka Burera kabaye aka nyuma mu kwesa imihigo, harimo kuba muri aka karere hagaragaramo ikibazo cya Kanyanga nyinshi ndetse n’ikibazo mu bijyanye n’imiyoborere.
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri ari nawo munsi wa nyuma w'iyi nama, uko uturere twahize imihigo y'umwaka wa 2021/2022.