Abatuye mu Rwanda n'abahakorera, bemeza ko ikoranabuhanga ririmo kuborohereza mu mikorere yabo ya buri munsi bitewe na gahunda ya Smart Cities irimo gukurikiranwa n'Ubunyamabanga bw'ikigo Smart Africa gifite icyicaro muri Kigali.
Perezida Paul Kagame avuga ko abasaga 60% by’abegerejwe internet muri Afurika batayikoresha uko bikwiye, bitewe no kutamenya imikoresherezwe yayo, agasaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Nkuko bisanzwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali icyumweru cya mbere n’icyumweru cya gatatu buri gihe byahariwe gukora siporo rusange aho buri mutura Rwanda wese aba atumiwe muri iyo siporo.
Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irasaba abacuruzi kubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku biribwa birimo ibigori, ifu ya kawunga n’umuceri kuko byashyizweho nyuma yo gusuzuma umusaruro w’ibyo biribwa mu gihugu.
Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame muri Mutarama uyu mwaka. Urugero, umusoro w'ubutaka washyizwe hagati ya 0-80 Frw uvuye hagati ya 0-300Frw kuri metero kare.
Kuri uyu wa Gatanu abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan. Mu Mujyi wa Kigali uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.