Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman w'Umuryango RPF Inkotanyi mu matora yabereye muri kongere ya 16 y'uyu muryango.
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, basabye Minisiteri y’Uburezi gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi kiri muri bimwe mu bigo by’amashuri kuko aricyo ntandaro y’ibibazo bibangamiye iterambere ry’ibi bigo n’imikoreshereze mibi y’umutungo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi b'utugari ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange kwirinda guhishira ikibi bakakivuga kandi bakacyamagana kabone nubwo baba bibwira ko uwo babwira atabumva.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha aho zimwe mu mpinduka zaryo hateganywa ko ibicuruzwa byajyaga bitezwa cyamunara ku mpamvu zo gutishyura imisoro, ari nyirabyo uzajya abyigurishiriza akawishyura
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi akaba yabigarutseho mu Karere ka Rutsiro aho yifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Kivumu mu gikorwa cy'umuganda.
Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko ihabwa Dr Abdallah Utumatwishima naho Busabizwa Parfait aba Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.
Kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri, bimwe mu byo igomba kugarukaho birimo ingingo zinyuranye za politike zifitiye igihugu akamaro.