Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.
Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko imikoranire myiza n'abafatanyabikorwa bayo ari kimwe mu bifasha kubona ingengo y'imari yakoreshwa mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yabwiye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko uretse umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wajemo agatotsi, ku ruhande rw’ibindi bihugu uyu mubano uhagaze neza muri rusange.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.
Abadepite bagize bagize komisiyo y’ imibereho y’ abaturage, basanga byari bikwiye ko amasaha y' akazi ajyanishwa no kubaka umuryango mwiza.
Umukuru w’Igihugu yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani baganira ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ishoramari.
Abaturage baturiye igishanga cy'Agatare mu Mirenge ya Ruhango na Bweramana mu karere ka Ruhango, bongeye guhabwa iki gishanga nyuma y'uko hari hashize imyaka 12 gihawe rwiyemezamirimo ariko akananirwa kukibyaza umusaruro.