Latest News

Abadepite Bagaragaje Ko Hari Aho Amasaha Mashya Agenga Umurimo Atubahirizwa

Abadepite bagize bagize komisiyo y’ imibereho y’ abaturage, basanga byari bikwiye ko amasaha y' akazi ajyanishwa no kubaka umuryango mwiza.

Perezida Kagame Yagiriye Uruzinduko Muri Qatar

Umukuru w’Igihugu yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani baganira ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ishoramari.

Abaturage Muri Ruhango Basubijwe Igishanga Nyuma Y'imyaka 12

Abaturage baturiye igishanga cy'Agatare mu Mirenge ya Ruhango na Bweramana mu karere ka Ruhango, bongeye guhabwa iki gishanga nyuma y'uko hari hashize imyaka 12 gihawe rwiyemezamirimo ariko akananirwa kukibyaza umusaruro.

MINEDUC Irasaba Abigisha Ururimi Rw’Igifaransa Kwifashisha Uburyo Bugezweho Bwo Kwigisha

Minisiteri y’Uburezi irasaba abigisha ururimi rw’Igifaransa kwifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi, no kugendana n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu.

Guverinoma Imaze Gutanga Miliyari 50 Frw Za Nkunganire Ku Mugenzi Ugenda Mu Modoka

Guhera mu kwezi kwa 10 kwa 2020, Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z'amafaranga y'u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Abagororwa Bitwara Neza Bamaze 2/3 By'igifungo Bagiye Kuzajya Barekurwa Bidasabye Ko Babisaba

Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo ikibazo cy'ubucucike bw'imfungwa n'abagororwa gikemuke, ndetse habeho no kunoza uburyo bwo kugorora abanyabyaha.

U Rwanda Rwasinye Amasezerano Azatuma Rwakira Amarushanwa 3 Y'abakanyujijeho Muri Ruhago Ku Isi

Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, cyasinyanye amasezerano n'Ikipe y'Umupira w'amaguru y'abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira imikino y'abakanyujijeho ku Isi mu mupira w'Amaguru.