Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary yabwiye Inteko rusange y'umutwe w'abadepite ko bimwe mu bidindiza gahunda zagenewe guteza imbere urubyiruko, harimo n’imyitwarire n’imikorere bya bamwe muri rwo bigatuma koperative zabo zitagera ku ntego ziba zashyiriweho.
Mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe u Rwanda rwifatanya n'ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w'umugore, abagore bize ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga bavuga ko abagore muri rusange bakwiye gutinyuka kuko bashoboye, bityo bakabyaza umusaruro amahirwe ahari kuri bose yo kwiga bakageraz kure.
Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwashyikirije RDC imirambo ibiri y’abasirikare b’iki gihugu barasiwe mu Rwanda, bavogereye ubutaka bwarwo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Perezida wa Sena w’Ubwami bwa Eswatini, Pastor Lindiwe Dlamini agaragaza ko biteye ishema kubona hari bimwe mu bihugu bya Afurika bimaze gutera intambwe ishimishije, ituma n’ibindi bihugu bigize uyu mugabane byifuza kubyigiraho.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko kuba hari ibihugu byari bikennye ubu bikaba byaravuye muri iki cyiciro, ari ikigaragaza ko n’ibindi bihugu byabyigiraho bikava mu bukene.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nubwo leta ya Congo ikomeje kubangamira inzira y’amahoro, u Rwanda rwo kugeza ubu rushima uburyo abahuza n’ibihugu by’Akarere muri rusange bikomeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.
Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.