Mnisiteri y'Ubuzima iravuga ko irimo gukurikiranira hafi niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye, kugira ngo hagire igikorwa mu maguru mashya.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.
Minisiteri y'ubuzima ivuga ko kuva ku itariki 20 z'uku kwezi kwa cyenda, bimenyekanye ko mu gihugu cya Uganda hagaragaye Ebola mu gace ka Mubende, yahise itangira gukurikirana iby'iki kibazo no gufata ingamba zo gukumira.
Ifunguro ufata mu gitondo ukibyuka niryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi.
Benshi ni abakirisito mu madini anyuranye ni na bo benshi, abandi ni Abayisiramu, gusa ntitwakirengagiza ko hariho n’abandi nk’abizera idini gakondo, abadafite idini na rimwe babarizwamo, ababahayi, ababudisite, abahindu, Orthodox, abarangi n’abandi.
Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yageze muri Libya mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, amasaha make mbere yo gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy'Afurika kizaba mu mwaka utaha.
Banki Nkuru y'u Rwanda yavuze ko izamuka ry'ibiciro rikabije mu Rwanda ridashingiye gusa ku bibazo by'ubukungu ku isi, kuko no mu Rwanda habayeho ikibazo cy'umusaruo muke mu rwego rw'ubuhinzi.