Bitarenze mu mpera z’iki cyumweru, imiryango yose yari isigaye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama izaba yamaze kwimukira mu mudugudu w’ikitegererezo wa Busanza.
Mu kiganiro yakoze kuri televiziyo y’igihugu Dr. UWAMARIYA Valentine yasobanuye ko ari ikibazo cyari kimaze gufata indi ntera aho wasangaga buri kigo gishyiraho igiciro cyishakiye nubwo byabaga bivugwa ko byashyizweho n’ababyeyi ariko ugasanga ababyeyi nanone nibo bari gutaka bavuga ko bikabije.
Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, yakiriye tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba mu rwego rwo gusobanura amwe mu makosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.
Guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y'ishuri atangwa n'ababyeyi mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye ya Leta n'amashuri afatanya na Leta.
Perezida mushya wa Kenya, Dr. William Ruto arizeza ibihugu byo mu karere ubufatanye n'imikoranire nta makemwa ku buyobozi bwe.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Ubusitani bwo Kwibuka, buherereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bwatangiye gutunganywa mu mwaka wa 2019 anasaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kurangwa n'ubudaheranwa no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ni Umuhango watangiye Umuyobozi wa PIASS Vice chancellor Prof.Elisee MUSEMAKWELI yakira abashyitsi bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango, ababyeyi n’abanyeshuri.