Latest News

UMURYANGO W’ABAYISILAMU MU RWANDA WAKIRIYE IMPANO Y’IBIRIBWA MU RWEGO RWO KWIFATANYA N’ABATISHOBOYE MURI IKI GIHE CY’IGIFUNGO CYA RAMADHANI YAHAWE NA AMBASADE YA TURKIYA MU RWANDA KU BUFATANYE N’IKIGO CYA TIKA CYO MURI ICYO GIHUGU.

Ni impano igizwe n’amakarito magana atanu (500), akubiyemo ibiribwa by’ibanze nk’amavuta yo guteka, umuceri, umunyu, n’ibindi. Kwakira ifutali ndetse no kuyitanga hirya no hino mu gihugu, mu gihe nk’iki cy’igisibo cya Ramadhan ku bayislam bose bafata nk’igihe cyiza cyo kwifatanya n’abandi mu gihe umwe agize icyo arusha undi, ni igikorwa ngarukamwaka nk’uko umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Salim HITIMANA yabidutangarije. Mumagambo ye, Mufti w’u Rwanda yagize ati :

Yamusize Ku Munsi W'ubukwe Bwe. Ariko Ibyakurikiyeho Ni Isomo Kuri Buri Muntu Uhemuka…

Ryan yari afite imyaka igera kuri 20 igihe yahuraga n’urukundo rw’ubuzima bwe, Ruby. Ruby yari afite imyaka 18 y'amavuko kandi yari mwiza cyane. Ryan yakunze isura ye nziza. Ariko Ruby yari asanzwe akundana nundi musore.

Buri Munsi Yahaga Umugati Umusaza Usabiriza… Ariko Ntiyigeraga Amushimira Na Rimwe.

Muraho, iyi ni inkuru ya Natalie, Natalie yari afite iduka rigurisha imigati aho yaratuye. Yahoraga ategura umugati umwe cyangwa ibiri yo guha abasabirizi banyuraga aho.

Akamaro K’Amateka Yo Kwibuka (Inyandiko Ya Dr MUNYANSANGA Olivier/umwarimu Muri PIASS)

Imyaka hafi 30 igiye gushira, U Rwanda rwibuka kandi rwubaka inzibutso hose mu gihugu. Ibi byafashije Abanyarwanda bavutse nyuma ndetse n’abanyamahanga kumenya amateka mabi ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

SAINT VALENTINE’S DAY, UMUNSI W’ABAKUNDANA.

Ntabwo turi bugaruke ku mateka y’uyu munsi, twe turibanda ku cyatuma uyu munsi urushaho kuryohera abawizihiza. Ni iki wakora ngo wereke umukunzi wawe ko umukunda kandi umuzirikana by’ukuri? Akenshi iyo tuvuze umukunzi tuba twerekeza ku bashakanye ndetse nawe niba ari igihe cyawe cyo kurambagiza, ibi nawe byakugirira umumaro.

UKO WABARA UKWEZI K’UMUGORE

Abakobwa benshi, abagore, abagabo ndetse n’abasore usanga bibaza uko wamenya kubara ukwezi k’umugore. Tugiye gufatanya kumenya uburyo wakoresha kugira ngo umenye ukwezi k’umugore icyo ari cyo, ukwezi kudahinduka ndetse n’ukwezi guhindagurika.

ISOKO RY’UMUVUMO MU IZINA RY’UMUGISHA: Ubucuruzi N’Ubwambuzi Mu Nsengero

Mu kiganiro n'umumotari yavuze ko nubwo asengera mu Itorero… ko asigaye yumva adashaka gutura amaturo kuko abona abashumba be icyo bashyize imbere ari ubucuruzi butuma bakira mafaranga menshi atari ukwakira amaturo Abakristo batanga babigambiriye kandi babikuye ku mutima nk’uko Bibiliya ibivuga. Ingero uwo mu motari yampaye zanyibukije ko ibyo avuga najye nagiye mbibona mu matorero amwe aho ubucuruzi buteye isoni busigaye bukorerwa. Kwandika kuri ubu bucuruzi bugayitse ni ukugirango hagire abo dukebura kandi no gufasha Abakristo kudacika intege zo gukorera Imana.