Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali mu bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka) batangiye kwimuka nyuma yo kubona ko inzu bari batuyemo zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka kubera imvura, ahandi hakaba hatangiye kumanuka itaka n’imicanga ku buryo bemeza ko igihe icyaricyo cyose bishobora gutwikira inzu zabo.
Perezida wa Angola Joao Lourenço avuga ko nubwo umutwe wa M23 wahagaritse imirwano ndetse ukava no mu duce hafi ya twose wari warafashe, ku rundi ruhande leta ya Kongo ikomeje kugenda biguntege mu kubahiriza ibikubiye muri gahunda ya Luanda.
Abiga mu mashuri ya Ecole d'Arts,Petit Seminaire de Nyundo ndetse na Lycee Notre Dame yari yashegeshwe n' imyuzure ya Sebeya barashima Leta yakoze iby' ibanze bishoboka byose none amasomo yasubukuye.
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) cyasabwe kwihutisha ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amazi mu bice biyakeneye, kuko angana na 45% by'atunganywa yose na yo yangirika ataragera ku bakiriya.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha uwitwa Philippe Hategekimana wakoreshaga izina rya Manier, uzwi cyane nka Biguma, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu turere twa Nyanza na Huye.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko abaturiye umugenzi wa Sebeya bagiye kwimurwa vuba nyuma y’uko bigaragaye ko aha hantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bashingiye ku biza byibasiye ibice by'Igihugu.
Abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu Karere ka Rubavu baravuga ko ubuzima bugenda bugaruka ndetse bamwe bakaba basubukuye ibikorwa bya buri munsi.