Minisiteri y’Uburezi irasaba abigisha ururimi rw’Igifaransa kwifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi, no kugendana n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu.
Guhera mu kwezi kwa 10 kwa 2020, Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z'amafaranga y'u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo ikibazo cy'ubucucike bw'imfungwa n'abagororwa gikemuke, ndetse habeho no kunoza uburyo bwo kugorora abanyabyaha.
Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, cyasinyanye amasezerano n'Ikipe y'Umupira w'amaguru y'abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira imikino y'abakanyujijeho ku Isi mu mupira w'Amaguru.
Mu gihe ubushakashatsi ku mirimo yo murugo bugaraza ko abagore b’abanyarwanda bakora imirimo yikubye inshuro eshatu ugereranije n’ikorwa n’abagabo, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko iki ari ikibazo cy’umuco nyarwanda uteganya ko abagore aribo bagira uruhare runini mu mirimo itandukanye ikorerwa mu ngo zabo. Ku rundi ruhande hari abasanga iki ari ikibazo cy’imyumvire ihabanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere.
Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubuzima RBC kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku mubiri. Ibi bitangajwe mu ihe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe hizizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mukanwa.
Kuri iki Cyumweru, Leta y’u Rwanda n’iy’ Ubwongereza zatangije umushinga wa miliyari 60 z’amanyarwanda wo kubaka inzu zigera ku 1500 zigenewe gutuzwamo abimukira baturutse mu Bwongereza, hamwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.