Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zisanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko kuko narwo ruri mu nzego zibasiwe n’ihungabana riterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y'Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.
Guverinoma y’ U Rwanda irasaba by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, kunyomoza imvugo zihembera urwango n’izisebya U Rwanda zishamikiye ku bibazo by’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa imaze guterwa mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe.
Mu gihe abanyarwanda bamaze iminsi basaba ko hagira igikorwa mu kugabanya ibiciro by' ibiribwa byatumbagiye ku masoko, abafatanyabikorwa ba Leta basanga guteza imbere ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe byaba igisubizo kuri iki kibazo.
Abagore bari Mubikorwa by'ubucuruzi bavugako gukoresha Ikoranabuhanga bibafasha kongera ubwinshi n'ubwiza bw'ibyo bakora nka kimwe mu bibafasha gutuma ibicuruzwa byabo bihatana ku isoko mpuzamahanga ,Ibi ni ibyavuzwe ku munsi mpuzamahanga w'umugore wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw'Igihugu.
Umunsi mpuzamahanga w'abagore ubaye muri uyu mwaka wa 2023 mugihe icyuho kinini kiri hagati y'abagabo n'abagore mu bijyanye n'imyanya y'imirimo kikiri kinini nubwo mu Rwanda hari abagore n'abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy'abagabo.
Abagore bibumbiye muri koperative Icyerecyezo cyiza Matimba ikorera mu Murenge wa Matimba ho mu Karere ka Nyagatare barishimira aho bageze mu rugendo rw'iterambere nyuma yo gushinga uruganda ruciriritse rukora ibinyobwa, aho bari bamaze kureka umurimo ugayitse wo kwinjiza magendu mu gihugu.