N'ubwo abagenzi bamwe bishimiye kuba amakamyo n'imodoka z'imizigo zigira amasaha zibabisa, abatwara izi modoka baravuga ko babagamiwe bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zashaka uburyo bwo gusaranganya imihanda ihari.
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi 7 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umubano mwiya hagati y’abana n’ababyeyi ni ingenzi cyane kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza. Ababyeyi iyo umubano wacu n’abana utagenda neza turabimenya ariko kubera inshingano nyinshi dufite tukabyirengangiza, ntitubihe agaciro cyan, tukavuga ko wenda igihe kizabikemura.
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA, rurakangurira abaturage kwiyandukuza kuri SimCards bibarujeho ariko bakaba batakizikoresha, kuko bizabafasha kwirinda ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'izi Sim Cards mu buryo butanoze.
Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali bavuga ko hari impinduka zigaragara mu gutwara abantu, ibi ngo biraterwa n'uko batagitinda mu nzira bitewe n'ingamba Leta yafashe zigamije gushyira ku murongo uburyo bwo gutwara abantu.
Mu gihe kuri ubu uruganda rutunganya Gaz Méthane mu Kivu rukayibyaza amashanyarazi rurimo gutanga Megawatt 37.5 mu zisaga 50 rugomba kohereza mu muyoboro mugari w'amashanyarazi, aho rwubatse Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu abaruturiye bavuga ko uretse kongera ingano y'amashanyarazi igihugu gikeneye rwatanze akazi.
Kuri uyu wa mbere, Kaminuza ya PIASS-Protestant institute of Arts and Social Sciences yatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangijemo mu cyiciro cya 2 cya kaminuza mu mashami atandukanye harimo n'abarangije mu cyiciro cya 3 cya kaminuza mu ishami rya theology, abaharangije bakaba basabwe kuba icyitegererezo no kuzana impinduka zigamije guhanga imirimo mishya no gukomeza kurangwa indangagaciro za gikristo ku isoko ry'umurimo.