Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisko yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rwongeye gusaba Leta gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo kugira ngo hajyeho umushahara udashobora kugibwa munsi mu rwego rwo kurengera imibereho myiza y'umukozi.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda irasaba abacuruzi kubahirizwa ibiciro byagenwe ku biribwa birimo umuceri, ibirayi n'ifu y'ibigori izwi nka kawunga, kuko utazabyubahiriza azafatirwa ibihano.
Abantu 10 batawe muri yombi aho bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n'abantu 6 bagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zirasaba ko hakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo ibibazo byazo bikomeze kwitabwaho.
Mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze hari abaturage basaba ingurane y’imitungo yabo y’aharimo kubakwa umwuzi uzafasha kuyobora mu kiyaga cya Ruhondo, amazi ava mu birunga.
Rwandan artists and cultural industry professionals have recognized the importance of intellectual property rights, with many benefiting from the implementation of laws that punish those who copy their work for their own gain.